
Diocese Kabgayi has officially launched a training center for agriculture and animal husbandry that promotes biodiversity.
Less than a week after his episcopate, Myr Balthazar Ntivuvuruza, the Bishop of Kabgayi, on May 23, 2023, officially opened the Center for Agricultural and Livestock Vocational Activities on Small Lands and launched the CEFOPPAK ecosystem 'French. This center is a project launched by Caritas of the Diocese of Kabgayi in March 2021 and is supported by Caritas-Suisse through its cooperation and development department SECODEV.
Nk’uko byavuzwe, iki kigo cyatekerejwe nk’imwe mu nzira z’ibisubizo ku kibazo cy’ihindagurika ry’Ikirere ryugarije isi n’ibiyituye ndetse n’inyoko-muntu ubwayo kubera ibikorwa byayo “bitubahiriza uburyo bwo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, kikaba na “bumwe mu buryo bwiza Caritas Kabgayi iri kwifashisha mu gufasha urubyiruko rukennye” ndetse no “guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda”. Caritas Kabgayi yongeraho ko CEFOPPAK igamije kwigisha abayigana gukora “ubuhinzi n’ubworozi bukozwe kinyamwuga” hifashishwa umutungo kamere uhari ubu ku buryo n’ibisekuruza bizaza bisanga umutungo kamere utarangijwe n’abariho iki gihe kandi na bo bakazabikora neza. ikindi ngo ni uko Intego n’ubutumwa bw’iki kigo buri “mu murongo wa Kiliziya Gatolika wo kurinda isi n’abayituye bikubiye mu Nyandiko ya Papa Fransisiko yo mu mwaka wa 2015 Laudato si- Inzu rusange”.
Iki kigo kugeza ubu cyakira abana b’urubyiruko baturutse mu paruwasi amwe na mwe ya Kabgayi, kikabatoranya gikurikije nibura abarangije ikiciro rusange (imyaka 9) ntibabashe gukomeza amashuri harimo by’umwihariko n’abana b’abakobwa babyariye iwabo. Gifite ubushobozi bwa kwakira abana 30, kiba giteganya kwagura no kugira amashami hirya no hino mu gihugu. Amasomo yigishwa mu Kinyarwanda kandi akaba ari ku rwego rwemewe n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro (RTB).
Nk’uko bitangazwa na Caritas Kabgayi hamwe n’ibigo by’igihugu byita ku burezi, nka NESA –Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi na RTB- ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abarangije muri CEFOPPAK bazajya bahabwa impamyabumenyi y’Ubuhinzi kamere- butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Raporo ya Banki y’Isi ku bushakashatsi bwakozwe mu 2020 ku bihugu bifite ibiryo bikwiye kandi bihagije igaragaza ko mu myaka 30 iri mbere, u Rwanda ruzaba rufite abaturage basaga miliyoni 22 bakeneye ibyo kurya.
Leave your Comments