Actualités

Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yifatanyije na Paruwasi ya Ntarabana kwihiziza umunsi wa Caritas.
icon

Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yifatanyije na Paruwasi ya Ntarabana kwihiziza umunsi wa Caritas.

Departments:

Ku itariki ya 31/10/2023 mu izina rya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, Jean Nepomuscene HAKIZIMANA Umukozi wayo ushinzwe ishami ry’imibereho myiza n’ubutabazi yagiye kwifatanya na Paruwasi ya Ntarabana kwizihiza umunsi wa Caritas uzwi nka “Journée Caritas”, umunsi  ugamije guhuza abakangurambaga ba Caritas bose muri Paruwasi ngo baturire hamwe igitambo cy’Ukaristiya, basabire abari abakangurambaga ba Caritas bitabye Imana, bibukiranye ubutumwa bwabo n’uko barushaho kubunoza. Ubutumwa bwatanzwe muri rusange bwibanze ku kugira umutima w’urukundo n’impuhwe bikwiye kugirirwa abakene nk’uko izina rya Caritas ribivuga: urukundo.

 Uyu munsi wabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri NZIRAKARUSHO Alex Padiri mukuru wa paruwasi ya Ntarabana akaba na Omoniye wa Caritas y’iyi paruwasi. Nyuma y’igitambo cy’ukaristiya, abakorerabushake ba Caritas mu nzego zose z’iyi paruwasi na Padiri Omoniye wa Caritas binjiye mu gikorwa nyirizina cyo kurebera hamwe ibyagezweho, ibizakorwa ndetse n’urwego bagezeho bafasha abakene. Ni igikorwa kandi kibafasha kwisuzuma mu mibereho yabo ya buri munsi mu gufasha abakene, imbogamizi bahura na zo ndetse no kureba ibisubizo birambye  kuri ibyo bibazo.

Mu ijambo rye Padiri NZIRAKARUSHO Alexis, Omoniye wa Caritas ya Paruwasi ya Ntarabana yibukije abari  aho ko Caritas ari urukundo ko n’abantu muri rusange bakwiye kurugirira abakene: “Ni ngombwa kwitangira Caritas n’umutima ukunda tudahutaza abakene. Mushinge imizi aho mukorera hose kuko Caritas ikomera ihereye mu miryango remezo. Bimwe mu bigaragaza ibikorwa byo kwitangira abakene bya Caritas ya Paruwasi Ntarabana ni gukusanya umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe utangwa buri mwaka kandi ugenda wiyongera ndetse no gufasha abakene mu buzima busanzwe bwa buri munsi aho byagarajwe ko hari abakene bagenda bafashwa”.

Gracien Ndizeye, umuyobozi wa Caritas ya Paruwasi ya Ntarabana na we ashimangira gahunda yo kwegera abakiristu mu miryango remezo: ‘ubukangurambaga mu gufasha abakene ni ingenzi cyane. Nta handi buhera mbere na mbere atari mu miryango remezo dore ko ari rwo rwego rutwegereye aho abantu baba baziranye kurushaho, bityo bakamenya n’umukene ubari hafi bafasha.”

Bwana Jean Népomuscène HAKIZIMANA Umukozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi ushinzwe ishami ry’imibereho myiza n’ubutabazi mu ijambo rye yashimiye abakangurambaga ba Caritas kubera umurimo mwiza bakora wo kwita ku batishoboye nta gihembo bategereje, ko igihembo cyabo bazagihabwa na Nyagasani Yezu kuko ari we wabatoye. Yabasabye kandi ko ibyo bakora bajya babikora mu rukundo. Yabibukije kandi kujya batanga raporo y’ibyo baba bakoze kuko bituma hamenyekana uburyo Caritas itera imbere ndetse n’ingorane zaba zihari ngo zijye zishakirwa ibisubizo.

Kuri uyu munsi, impanuro zatanzwe zizafasha abakorerabushake kongera imbaraga mu butumwa bafite bwo kwita ku bakene kandi badategereje ibihembo. Uyu munsi ukorwa no mu maparuwasi yose ya Diyosezi Kabgayi. Abari bateranye kandi bakusanyijwe amafaranga mu bushobozi bari bafite babasha kwishyurira ubwisungane mu kwivuza umuryango utishoboye wari ufite umwana urwaye utarashoboraga kwivuza.

 

Leave your Comments