
CEFOPPAK Yakomeje Kwakira Abanyeshuri Bimenyereza Umwuga: Uburyohe bw’Imfashanyigisho zishingiye ku Bikorwa
Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi CEFOPPAK (Centre de Formation Professionnelle et de Promotion Agroecologique de Kabgayi) gikomeje kugaragaza umwihariko wacyo mu gutanga ubumenyi ngiro bufatika binyuze mu kwakira abanyeshuri baturuka mu mashuri atandukanye baza kwimenyereza umwuga (internship).
Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi CEFOPPAK (Centre de Formation Professionnelle et de Promotion Agroecologique de Kabgayi) gikomeje kugaragaza umwihariko wacyo mu gutanga ubumenyi ngiro bufatika binyuze mu kwakira abanyeshuri baturuka mu mashuri atandukanye baza kwimenyereza umwuga (internship). Iki gikorwa ni kimwe mu bigaragaza uruhare CEFOPPAK gifite mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bishingiye ku bumenyi bwimbitse ndetse n’ubushakashatsi.
Ikigo CEFOPPAK gikikijwe n’ibihingwa byinganjemo imbuto n’imboga ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka
Guhera mu mwaka wa 2020 nyuma y’imyaka ibiri gusa iki kigo gishinzwe, CEFOPPAK yakiriye amatsinda y’abanyeshuri bo mu byiciro by’amashuri yisumbuye naza kaminuza barenga 40 baturutse mu bigo bitandukanye byigisha ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’amashami ajyanye n’ibidukikije, baje kwimenyereza umwuga mu buryo bwo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu mashuri.
Ifoto ya bamwe mu banyeshuri batutse mu kigo cya TVET KINAZI biga ubuhinzi
Abanyeshuri bakirwa muri CEFOPPAK bahabwa amahirwe yo kwinjira mu bikorwa nyir’izina by’ubuhinzi bugezweho, ubworozi bw’inka, ingurube, inkoko, n’ibindi binyabuzima, ndetgukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi. Banafashwa kumenya uko bategura ubutaka, gutera imbuto, gukoresha ifumbire y’imborera n’iy’imvaruganda, kurwanya indwara n’ibyonnyi, no gusarura ku buryo bw’umwuga.
CEFOPPAK ifite amatungo afasha aba banyeshuri mu kwihugura
bimwe mu bihingwa bihingwa muri CEFOPPAK
Bamwe mu banyeshuri twaganiriye na bo bagaragaje ko babonye amasomo akomeye azabagirira akamaro igihe bazaba barangije amasomo yabo. Umwe mu banyeshuri wo mu ishuri rikuru gatulika rya Kabgayi yagize ati:
“Nari narumvise ko CEFOPPAK ari ikigo gifite ibikorwaremezo n’abarimu b’inzobere, ariko uko nabonye ibintu hano birenze ibyo natekerezaga. Nize byinshi by’ingenzi nari ntarigeze mbona mu ishuri.”
Umwe mu batanga amahugurwa muri CEFOPPAK yerekera abanyehuri uko batera ibitunguru
CEFOPPAK ifite ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri kwimenyereza neza umwuga, birimo ibibuga by’ubuhinzi, ahatunganyirizwa imbuto, icyanya cy’amatungo n’ibindi. Ikigo gikora mu bufatanye n’inzego zitandukanye harimo ,SECODEV,CARITAS YA DIYOSEZI YA KABGAYI,MINAGRI, RAB,RTB,FAO na REMA.
Umwe mu batanga amahugurwa hano kuri CEFOPPAK, Bwana MPATSWENUMUGABO Vedaste yavuze ko kwakira abanyeshuri baje kwimenyereza umwuga ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigamije kuzamura ireme ry’uburezi rishingiye ku bumenyi ngiro.
“Turi hano kugira ngo dufashe abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kubona ubumenyi bujyanye n’igihe, bubafasha kwihangira imirimo no guteza imbere ubuhinzi nk’umusingi w’iterambere ry’igihugu.”
Iki gikorwa cya CEFOPPAK cyo kwakira no guhugura abanyeshuri baje kwimenyereza umwuga ni igikorwa cy’ingirakamaro kigamije kurushaho kwimakaza ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’igihe. Ni urugero rwiza rwo gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo gukoresha neza ubumenyi mu iterambere rirambye.
Leave your Comments