Actualités

Diocèse de Kabgayi a officiellement lancé un centre de formation pour l'agriculture et l'élevage qui favorise la biodiversité.d
icon

Diocèse de Kabgayi a officiellement lancé un centre de formation pour l'agriculture et l'élevage qui favorise la biodiversité.d

Departments:

Moins d'une semaine après son épiscopat, Myr Balthazar Ntivuvuruza, l'évêque de Kabgayi, a inauguré officiellement le 23 mai 2023 le Centre d'activités professionnelles agricoles et d'élevage sur les petites terres et lancé l'écosystème CEFOPPAK 'français. Ce centre est un projet lancé par la Caritas du Diocèse de Kabgayi en mars 2021 et est soutenu par Caritas-Suisse à travers son département de coopération et de développement SECODEV.

Umuhango wo kumurika ku mugararo ibikorwa by’iki kigo wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Bazilika nto ya Kabgayi; Nyuma yaho ibiganiro, ubuhamya no kwihera ijisho ubudasa bw’iki kigo bikomereza aho gikorera ahazwi nko ”kwa Kagwa” werekeza Kamazuru, mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko byavuzwe, iki kigo cyatekerejwe nk’imwe mu nzira z’ibisubizo ku kibazo cy’ihindagurika ry’Ikirere ryugarije isi n’ibiyituye ndetse n’inyoko-muntu ubwayo kubera ibikorwa byayo “bitubahiriza uburyo bwo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, kikaba na “bumwe mu buryo bwiza Caritas Kabgayi iri kwifashisha mu gufasha urubyiruko rukennye” ndetse no “guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda”. Caritas Kabgayi yongeraho ko CEFOPPAK igamije kwigisha abayigana gukora “ubuhinzi n’ubworozi bukozwe kinyamwuga” hifashishwa umutungo kamere uhari ubu ku buryo n’ibisekuruza bizaza bisanga umutungo kamere utarangijwe n’abariho iki gihe kandi na bo bakazabikora neza. ikindi ngo ni uko  Intego n’ubutumwa bw’iki kigo buri “mu murongo wa Kiliziya Gatolika wo kurinda isi n’abayituye bikubiye mu Nyandiko ya Papa Fransisiko yo mu mwaka wa 2015 Laudato si- Inzu rusange”.

Bamwe mu rubyiruko bize muri iki kigo bavuganye na Radio Maria Rwanda, bishimira ubumenyi bahawe kandi bagahamya ko hari aho bwabakuye n’aho bubagejeje. Manishimwe Laurien, ari mu ba mbere baharangije muri 2021-2022, avuga ko ubumenyi yahakuye bwatangiye ku mugirira akamaro. Ubu ni umworozi w’inkoko n’ingurube. Agira ati: “uwari unzi mbere n’uwambona ubu ahita abona itandukaniro, ndetse no ku muryango wanjye. Ubu namenye ko hari ibimera dusanzwe tuzi bishobora gukorwamo imiti irwanya udukoko nk’urusenda cyangwa amapapayi na nyiramunuka nabi; imiti nk’iyi rero nta ngaruka yagira ku bidukikije. Clarisse Murekatete, nawe warangije umwaka ushize, ahamya ko ubumenyi yahakuye bwa muteje imbere kuko n’ubukwe aherutse gukora yifashishije amafaranga yakuye mu buhinzi bwa Kaloti n’ubworozi bw ingurube ubu ibwaguye bwa 2, ifite ibyana bitanu.  Ati “Namenye kwita ku matungo no kuyisuzumira, nahamagara veterineri ari uko bakomeye”.

Iki kigo kugeza ubu cyakira abana b’urubyiruko baturutse mu paruwasi amwe na mwe ya Kabgayi, kikabatoranya gikurikije nibura abarangije ikiciro rusange (imyaka 9) ntibabashe gukomeza amashuri harimo by’umwihariko n’abana b’abakobwa babyariye iwabo. Gifite ubushobozi bwa kwakira abana 30, kiba giteganya kwagura no kugira amashami hirya no hino mu gihugu. Amasomo yigishwa mu Kinyarwanda kandi akaba ari ku rwego rwemewe n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro (RTB).

Abashyitsi bamurikiwe ibikorerwa muri CEFOPPAK.
Myr Balthazar yabwiye itangaza-makuru ko “kugira ikigo nk’iki bigaragaza ko Ivanjiri igomba kwinjira mu buzima bwa Muntu. Ni umusanzu wa Kiliziya gatolika, by umwihariko Diyosezi ya Kabgayi mugushikira ibisubizo ku bibazo byugarije isi mu buzima bw’ibidukikije, guhangana n’ikibazo cy’inzara kandi mu buryo bwubahiriza urusobe rw’ibinyabuzima. Duhugura urubyiruko kuko ni bo tuzaraga umutungo kamere dufite ubungubu, bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu mu kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro”.

Nk’uko bitangazwa na Caritas Kabgayi hamwe n’ibigo by’igihugu byita ku burezi, nka NESA –Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi na RTB- ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abarangije muri CEFOPPAK bazajya bahabwa impamyabumenyi y’Ubuhinzi kamere- butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Raporo ya Banki y’Isi ku bushakashatsi bwakozwe mu 2020 ku bihugu bifite ibiryo bikwiye kandi bihagije igaragaza ko mu myaka 30 iri mbere, u Rwanda ruzaba rufite abaturage basaga miliyoni 22 bakeneye ibyo kurya.

Leave your Comments